Imfashanyo yemewe n'amategeko

Kinyarwanda

603 Legal Aid ifasha abantu binjiza amafaranga make ibaha inama ndetse n’amakuru mu by’amategeko ku buntu hifashishijwe telefone, igahagararira umuntu mu rukiko, cyangwa binyuze muri gahunda yo kohereza umwunganizi mu mategeko w’umukorerabushake cyangwa indi gahunda itanga ubufasha mu by’amategeko.

Niba uzi umuntu ukeneye ubufasha ku kibazo cy’amategeko atarebana n’icyaha, hamagara 603 Legal Aid. Wowe n’umukiriya wawe mushobora kwandika musaba ubufasha bw’amategeko munyuze kuri uru rubuga rwa interineti igihe cyose. Hamagara 1-800-639-5290 cyangwa (603) 224-3333 kuva saa 9 AM – 1 PM mu minsi y’icyumweru. Niba uhamagaye ufite ibibazo byo gufatirwa k’umutungo, sigira ubutumwa abakozi babishinzwe kuri 877-399-9995.

  • 603 Legal Aid ishobora gutanga inama z’amategeko ku birebana: (tegura ibi biri mu mirongo inyuranamo ya 2x2)

  • Ibyo umuntu agenerwa, harimo inyungu z’ubwiteganyirize, ubushomeri, ubumuga, ndetse n’icyemezo cyo guhabwa amafunguro ku binjiza amafaranga make.

  • Ivangura, uburenganzira bw’abaturage, ndetse n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

  • Ibibazo by’imiturire harimo nko kwirukanwa ndetse no gufatirwa kw’imitungo.

  • Ibibazo by’imiryango harimo nk’uburere bw’abana, amategeko yo kubarengera, cyangwa gutandukana.

  • Ibibazo by’imisoro ya leta

  • 603 Legal Aid ishobora kohereza abantu ku bunganizi mu mategeko kugira ngo bakemure ibibazo by’abinjira n’abasohoka, kwishyuza imyenda, cyangwa gukura umwanzuro w’urukiko mu bubiko nyandiko.